Nshimiyimana Faustin wari umukozi wa cartas- Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.
Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 7 Nzeri mu 2023.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye inkuru mbi ko uyu mugabo w’imyaka 48 yitabye Imana.
Uyu mugabo yavuye ku kazi mu ma saa sita aje mu kiruhuko, ndetse abanza guca kwa muganga bamuha ibi nini by’umutwe ubundi ajya mu rugo aho yari acumbitsemo.
Nyakwigendera yari yatumije inama ku murenge n’abanyamuryango babana muri Cartas-Rwanda.
Abagombaga kwitabira inama bageze ku murenge bategereza uwabatumiye baraheba, gusa mbere hari uwari wabanje kubaza nyakwigendera uko ameze amubwira ko atameze neza.
Bahisemo kumuhamagara bifashishije telefone ariko igacamo ntibayifate, bamuhamagaye inshuro nyinshi ariko ntiyayofata.
Baje kwitabaza umushoferi w’ikigo ndera buzima cyaho hafi, ajya mu rugo rwa nyakwigendera, agezeyo yahamagaye telefone yumva iri gusonera mu cyumba ariko ntayifate.
Nyuma yo gukomanga akabura umufungurira, Uyu mushoferi yahise ajya kureba padiri kuko inzu yabagamo ari iya paruwasi, bamena ikirahure cy’idirishya basanga aryamye ku buriri yapfuye.
Bahise bitabaza ubuyobozi ndetse na RIB, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku kigo nderabuzima kugirango hakorwe isuzuma ku cyaba cyateye uru rupfu.
Ubuyobozi bwagiriye inama abaturage ko nta muntu ugomba kwibana mu nzu wenyine kuko nkubu yapfuye aturiye ikigo ndera buzima, kandi wenda iyo haba hari umuntu babana yari kumufasha kugera yo.
Nshimiyimana Faustin asize umugore n’abana bane. Yagiye gucumbika mu Karere Nyamasheke ku mpamvu z’akazi ariko urugo rwe rwabaga mu Karere ka Rubavu.