in

RIP Niyitegeka Hertier: habaye impanuka y’imodoka iteye ubwoba ihitana abantu harimo n’umusore wari uyitwaye

Mu karere ka Rusizi habereye impanuka y’imodoka ihitana umukobwa uri mu kigero k’imyaka 20 ndetse n’umusore wari uyitwaye ariwe Niyitegeka Hertier.

Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio niyo yari itwawe n’uyu musore ndetse yari atwayemo abantu batanu, uretse abo bitabye Imana abandi bakomeretse ndetse bajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Iyi modoka yarenze umuhanda kuri iki cyumweru mu masaha ya saa kumi nebyiri za mu gitondo. Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe, muri Rusizi.

Ubuyobozi bwavuze ko iyi modoka yarenze umuhanda bitewe n’umuvuduko uri hejuru yagenderagaho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Ntwari, umwana w’imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi 

Nyuma y’ibyishimo bagiye korosaho inkuru itari nziza; Umuhanzi Davido yatangaje amakuru atari bwakirwe neza n’abo yahaye ibyishimo