in

RIP Niyibizi Jean Baptista! Umusaza w’imyaka 61 yishwe n’inyama ya burusheti nyuma yo kuyiryana ubusambo

Niyibizi Jean Baptista w’imyaka 61 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mukoma, Akagari ka Maranyundo, yapfuye urupfu rw’amarabira nyuma y’uko ariye inyama ya burusheti ikamuniga bigakekwa ko yanze kumanuka ngo irenge umuhogo.

Nyakwigendera yaguye mu Mudugudu w’Agasenga ya ll ,mu Kagari ka Nyamata, mu Murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, ahagana saa moya n’igice nyuma yo gutamira inyama ya burusheti ikanga ku manuka, bigakekwa ko ariyo yaba imuhitanye.

Mukanshimiyimana Josiane n’umuturage wari aho nyakwigendera Niyibizi Jean Baptista yaguye avuga ko, yaje akaka inzoga bakayimuha, arangije ahamagara Mucoma ngo amuhe burusheti ebyiri, aragenda aricara arya iya mbere arayirangiza, yaka iya kabiri maze ngo akuraho intongo ya mbere ibanza arayitamira ararya mu kuyimira ihagama mu muhogo yanga kumanuka.

Ngo niko kurembuza umugabo wari hirya ye ngo naze amubwire, amugezeho amubwira ko inyama yamunize, umusaza ngo ahita ava kuri fondasiyo y’inzu aho yari yicayeho ahita yicara hasi.

Akomeza avuga ko undi nawe yahise amufata, ari nako ngo umwuka wari urikugenda umushirana kugeza ubwo yahise apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata ntakintu byatangaje kuri iyo nkuru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
ISSA
ISSA
10 months ago

Mujye mu cotinga Aho mwakuye inkuru, bavandimwe inkuru iravuna Kandi irahenda. Murakoze

Iyo abantu baryamye haba byinshi, Umusore yafashwe na kamera ari kwiba ku gipangu cy’umukire mu gihe bari baryamye [videwo]

Yakingaga akaboko ku myanya y’ibanga! Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo iri joro yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ari kuzunguza ikibuno imbere y’imbaga y’abantu nta kenda nta kamwe yambaye hasi -Videwo