in

RIP Natasha! Umugore yishwe n’imbwa yari aherutse gutabara igiye kwicwa

Umugore yariwe n’imbwa ye bwite yari yarokoye ibyumweru bike mbere y’icyo gitero cyamutwaye ubuzima bwe.

Iyi mbwa yamuriye ubwo yarimo atembereza izindi mbwa umunani, imutera ikomere byinshi ku mutwe, ku bitugu no ku kuboko byamuviriyemo urupfu.

Ambulanse nyinshi n’abatanga serivisi zo kurengera inyamaswa bihutiye kujya aho aka kaga kabereye maze bagerageza gutabara uyu mugore, Natasha, biba iby’ubusa.

Ibi byabaye muri Mutarama uyu mwaka ndetse abantu 18 biboneye iki gitero cyabereye ku musozi wa Gravelly, ahantu hatuje mu mashyamba hafi ya Caterham, Surrey mu Bwongereza.

Abapolisi bahagera, basanze iyi mbwa yitwa Stan, yuzuyeho amaraso kandi ihagaze iruhande rwa Natasha.

Inshuti za Natasha zaje zivuga ko nubwo afite imico myiza, atagombaga gufata iyi mbwa yitwa Stan kuko ba nyirayo bayirukanye nyuma y’uko irumye umwe mu bana babo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abarokore 6 biyita Ingabo za Yesu batawe muri yombi bazira kwicisha inzara umugore wo muri Koreya

Wa mugabo wasambaniye mu ndege abagenzi bose bakaza gutora ubusurira, yahawe igihano gitangaje kubera ibyo yakoze we n’umugore