in

RIP Natalie! Umubyeyi yapfiriye mu irushanwa ryo kurya asiga abana

Umubyeyi w’abana babiri wo mu gihugu cya Wales yapfiriye mu marushanwa yo kurya ibyokurya bimeze nk’imitsima bizwi nka marshmallow .

Natalie Buss, w’imyaka 37, yanizwe n’ibi biryo yamize ku bwinshi kugira ngo atsinde iri rushanwa ryari ryateguwe hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira ikipe ya Rugby.

Umugore wari mu bari bateraniye aho yagize ati: “DJ yabazaga uko buri gihe yatamiraga ibyokurya c.

“Ndatekereza ko yageze ku kurya birindwi. Yasekaga gusa byari bimeze nkaho yariye byinshi.

Umunota umwe abantu bose bari bishimye gusa uyu mugore yaje kwikubita hasi. Byari biteye ubwoba.”

Abatabazi bahise bamugeraho bihuse bashaka kumurutsa ibi bintu yariye ariko biba iby’ubusa birangira apfuye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Anyuzamo akajya gutera akajisho aho indege yo kubutaka iparitse! Miss Uwicyeza Pamela yarwanaga no kuzamura ikanzu arimo kwitegereza impano yahawe n’uwo yihebeye -AMAFOTO

Umunyamakuru wa Televisiyo yarokotse impanuka ikomeye cyane y’imodoka yakoze mu ijoro