RIP: Muri Gicumbi umusore w’imyaka 29 yakubise umuhini wo mu mutwe umukecuru w’imyaka 73 ahita yitaba Imana.
Tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo umusore wo muri Gicumbi w’imyaka 29 yakubise umuhini wo mu mutwe Nyirabuja w’imyaka 73 akamukomeretsa bikomeye nyuma akaza no kwitaba Imana.
Amakuru avuga ko intandaro yo gukubita umuhini uyu mukecuru, ko yaturutse ku ntonganya babanje kugirana. Ubwo barimo batongana, umukecuru yaciriye mu maso uyu musore, niko gufatwa n’umujinya ahita amukubita umuhini wo mu mutwe.
Uyu mukecuru yakomeretse bihambaye ahita ajyanwa kwa muganga gusa ntiyahiriwe n’ubuzima. Naho umusore we yahise ajya kwirega kuri Polisi avuga ko yakubise umukecuru umuhini amuziza kumutoteza.
Amakuru kandi avuga ko uyu musore yari amaze umwaka urenga yahira ubwatsi bw’amatungo mu rugo rwa Nyakwigendera.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karagari, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, ku wa 1 Nzeri 2023.