in

RIP Mukandori Beatha: Umugore wo mu karere ka Nyaruguru yishwe urw’agashinyaguro asanzwe mu murima we ari kwikurira ibijumba byo kurya

RIP Mukandori Beatha: Umugore wo mu karere ka Nyaruguru yishwe urw’agashinyaguro asanzwe mu murima we ari kwikurira ibijumba byo kurya

Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kwica umugore bamusanze mu murima aho yari yagiye gukura ibijumba.

Byabereye mu mudugudu wa Umurambi, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, taliki ya 20 Kanama 2023.

Abana bari bagiye kwahira ubwatsi babonye umurambo uryamye mu murima.

Nyakwigendera yitwaga Mukandori Beatha w’imyaka 48 y’amavuko.

Inzego z’umutekano zihutiye kujyayo zisanga nk’uko byagaragaraga umurambo wa nyakwigendera ufite ibikomere mu mutwe, mu maso huzuye amaraso, isura ye itagaragara neza.

Umurambo ukaba wari uryamye mu murima hirya hari ibijumba yari amaze gukura.

Abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuze ko bakeka ko nyakwigendera yakubiswe majagu mu mutwe.

Hari andi makuru ko hari abantu batanu batawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2023 bakekwaho kwica uriya mugore. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi yari afitanye na we amakimbirane.

Mayor w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel yemeje ko iyi nkuru bayimenye, gusa inzego z’umutekano ziri mu iperereza nta byinshi yabivugaho.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya iyo akuyemo ibikote bye ahita yifunga nk’abandi basitari bose: Umurwenya Dogiteri Nsabi yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye bitandukanye nk’uko abantu bari bamumenyereye -AMAFOTO

KNC akimara kumva ko hari umukinnyi wamaze gutandukana na Rayon Sports, yahise atangira ibiganiro nawe kugira ngo akinire Gasogi United