Urupfu rw’uyu mukecuru rwamenyekanye saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 01 Ukuboza 2023.
Mukamuvara Saverine asanzwe akora ubucuruzi mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba yatahaga muri Nyarucyamu ya mbere ho muri ako Kagari.
Uyu mubyeyi yari afite akabari ndetse muri iyo nzu yakoreragamo harimo ibyumba abagenzi bararamo(Guest House).
Abaturage batanze amakuru bavuga ko iyo nzu yacururizagamo yiriwe ifunze kuva mu gitondo kugeza mu masaha y’ikigoroba, bagira amatsiko yo kuhagera kugira ngo barebe niba yikingiranye.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Ndagijimana Jean Damascène avuga ko amakuru yahawe n’abahageze mbere, avuga ko bahageze basanga inzugi zegetseho binjiye mu nzu imbere basanga Mukamuvara yarangije kwicwa kuko ijisho rimwe barikubisemo ikintu rirameneka, basanga n’amaguru yombi aziritse.
Ndagijimana avuga ko muri iyo nzu hari harimo umugabo umwe wari uhamaze icyumweru arara muri kimwe mu cyumba.
Ati”Abaturage batubwiye ko uwo mugabo wari uhacumbitse ejo yiriwe asangira n’undi mugenzi we inzoga bose nta numwe wasanzwe mu cyumba bahise bacika.”
Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko amafaranga uyu mukecuru yiriwe acuruza ndetse na Telefoni ye ngendanwa nta na kimwe bigeze babona, bagakeka ko abo bamwishe babitwaye.
Inzego z’Umutekano, iz ‘ubugenzacyaha ndetse n’abaturage bahageze basanga Umurambo wa Nyakwigendera uri mu cyumba.
Umukozi wakoreraga uyu mubyeyi n’undi mugabo wari ufite iduka bafashwe kugira ngo bakorweho iperereza.
Abo bombi batubwiye ko batabashije kumenya imyirondoro y’abo bagabo bombi barimo n’uyu wari uhamaze icyumweru.
Mukamuvara Saverine yari amaze imyaka itatu mu Mujyi wa Muhanga, kuko yaje ava mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, akaba asize umugabo n’abana babiri bakuru ariko bose ntabwo babanaga n’Umubyeyi wabo.