in

RIP Manirakoze Fidel: Umusore w’imyaka 19 bamwohereje kuvoma ageze ku ivomero ahasiga ubuzima

Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 wo mu Karere ka Musanze wasanzwe mu kidendezi cy’amazi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Umurambo wa Manirakoze Fidel wasanzwe mu kidendezi cy’amazi giherereye mu Mudugudu wa Mudende, Akagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro.

Nyina wa nyakwigendera yamwohereje kuvoma ahagana saa 18h00 z’umugoroba nyuma aramutegereza araheba, niko guhuruza avuga ko yabuze umwana.

Hiyambajwe inzego z’umutekano n’abaturage bahize batangira igikorwa cyo gushakisha uyu musore wari wabuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati ” Aho byageze saa munani z’ijoro aba abonetse mu kidendezi cy’amazi hafi y’umugezi wa Susa.”

SP Mwiseneza yatangaje ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Manirakoze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yewe udufaranga ahembwa ntibyabuza kwirukanwa! Hamenyekanye umushahara umutoza wa APR FC ahembwa burya yirukanwe ntibyaba nk’ibya Adil Mohamed

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC