in

RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w’abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw’agashinyaguro n’iwabo w’umukobwa

RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w’abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw’agashinyaguro n’iwabo w’umukobwa.

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Kwizera Emmanuel wari utuye mu karere ka Kiruhura muri Uganda yishwe n’abo mu muryango wa sebukwe, bamuhora kuba yaranze kwishyura inkwano y’umukobwa wabo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatangaje ko Kwizera yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari yagiye gucyura umugore we wari warahukanye.

Akimara kwicwa yahise amujugunya mu kidendezi cy’amazi cy’uwitwa Rwakashuji George, ari na ho umurambo we waje kuboneka.

Babiri muri batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kwizera bamaze gutabwa muri yombi. Aba ni Margaret Kendere na Ronald Bakashaba, mu gihe Grace Namara, Allen Ikiriza na James Amupire bo bagishakishwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe uratungurwa: Killa Man yagaragaje uburyo yari ateye mu mwaka wa 2010 avugisha rubanda bitewe n’uburyo yahindutse (Ifoto)

Wagira ngo n’umwana na Se: Amafoto ya Rusine Patrick ahagararanye na Deejay Pius akomeje kuvugisha benshi bitewe n’ahantu umwe yageraga undi (Amafoto)