in

RIP Katanga: Umunyemari waranguzaga ibikoresho muri minisiteri y’ingabo bikekwa ko yishwe arashwe n’umugore we

Igipolisi mu Mujyi wa Kampala kiri gukora iperereza ku kuntu umunyemari wo muri uyu mujyi witwa Henry Katanga yarashwe akicirwa iwe mu rugo.

Ubu bwicanyi bivugwa ko bwakorewe Mbuya Hill, mu nkengero za Kampala muri Division ya Nakawa, bwakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu bakobwa ba Katanga yabwiye polisi ko se w’imyaka 61, yabanje kugirana ubwumvikane bucye na nyina, Molly Katanga mu nzu yabo mbere yo kumva isasu rivugiye mu cyumba cyabo.

Uyu mukobwa yavuze ko yihutiye kugera mu cyumba agasanga se ku buriri amaraso ari kuva mu mutwe mu gihe nyina yari aryamye hasi yataye ubwenge.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano yabwiye iki kinyamakuru ati “Uwo Katanga Molly yihutanwe n’abagize umuryango kuri IHK ngo avurwe mbere y’uko polisi ihagera. Pistol no. UG 1622200061 Cz99 COMPACT yabonetse. Bamwe mu bagize umuryango bari mu rugo icyo gihe batawe muri yombi. Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje,”

Benshi mu bayobozi mu nzego z’umutekano , barimo Umuyobozi wungirije wa polisi, Maj. Gen. Geoffrey Tumusiime na Komanda wa Polisi muri Kampala, SCP Stephen Tanui, bivugwa ko bihutiye kugera ahakorewe icyaha nyuma yo guhamagarwa n’uyobora station ya polisi ya Bugolobi, ASP Peter Ogwang.

Nyakwigendera n’umugore we bivugwa ko ari bo baranguzaga cyane ibikoresho bitandukanye byo mu biro minisiteri y’ingabo na UPDF.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Scovia ntabwo unshinzwe, izo nama jya kuzigira umugabo wawe” Pastor Claude yabwije ukuri Mutesi Scovia wagerageje kumugira inama nyuma yo kuvuga amagambo nyandagazi mu ruhame

“Aho buzabera, uburyo watangamo intwererano, imyenda izambarwa ndetse n’uko wabukurikirana utiriwe ugerayo”! Byinshi utari uzi ku bukwe bwa Miss Uwicyeza Pamela n’umukunzi we The Ben bari hafi kurushinga -AMAFOTO