Umwana w’imyaka ine witwa Iranzi Fred wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu iriba yapfuye umuryango we uvuga ko yari yajyanye n’umuturanyi kuragira inka bagasaba ko hakorwa iperereza.
Tariki ya 16 Nzeri nibwo hamenyekanye iby’urupfu rw’uyu mwana wo mu Mudugudu wa Ndama mu kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi. Umuryango we uvuga ko byababereye urujijo kuko yajyanye n’umuturanyi kuragira inka akaza kuboneka ku munsi ukurikiyeho yapfuye.
Umubyeyi w’uyu mwana, Tuyisenge Liliane, avuga ko uyu mwana yajyanye n’umuturanyi we witwa Mupende kuragira ahagana saa yine za mugitondo zo kuwa 15 Nzeri 2023, bikarangira umwana atagarutse ahubwo ku munsi ukurikiye agasangwa mu iriba yapfuye.
Yagize ati” Umwana wanjye Iranzi yajyanye n’umuturanyi wanjye Mupende kuragira, aza kugaruka wenyine (Mupende) bigeze ku mugoroba njya kubaza nti ese ko wajyanye na Iranzi none nkaba namubuze, arambwira ngo tujye kumushaka, turashakisha ahantu hose haba no mu baturanyi turamubura, mu gitondo umwana w’umuturanyi agiye kuvoma amusanga mu iriba yapfuye”.
Uyu muturanyi wa Mupende na we yemera ko yajyanye n’uyu mwana, ariko ko yamusize ari gukina n’abandi akaza kumubura akavuga ko atazi uko yasubiye ku iriba, yemeza ko nta cyamwishe ahubwo yaguye mu mazi gusa.
Uwo muryango uvuga ko kubera ubukene byatumye batabona n’uko umurambo upimishwa ngo hamenyekane icyahitanye uyu mwana, ahubwo ubuyobozi bwazanye umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Ndama ngo ariwe umenya icyahitanye umwana bakanamwishyura amafaranga ibihumbi 7500Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Mutesi Hope avuga ko yamenye iby’aya makuru,icyakora akagaragaza ko ibyakozwe byose ari ubufatanye haba ku nzego z’ubuzima, umutekano n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo uyu mwana ashyingurwe. Yavuze ko abantu bose bapfuye atariko bapimwa mu gihe imiryango yabo ibyemeye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bwo bugaragaza ko ibyakozwe byose n’uyu muforomo ari bo babimutumye kuko biri mu nshingano kuba umuganga yatuma umuforomo kumufatira ibimenyetso by’ibanze byatuma hamenyekana icyahitanye umuntu.
Dr Eddy Ndayamabaje uyobora Ibitaro bya Nyagatare yagize ati: ”Kuzana umurambo ku bitaro ni kimwe no gupima ni ikindi, ajyayo akagufotorera akareba niba hari ibikomere byose akabitwoherereza”.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muryango urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyahitanye umwana wabo. Si ubwa mbere humvikanye impfu ziturutse ku kugwa mu byuzi bihangano cyangwa mu mariba yo muri aka karere.