RIP Ineza Parfine! Umugore w’umuramyi Papa Emile yitabye Imana asize abana batanu.
Ineza Parfine wari umugore wa Papa Emile, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mugore umugabo we yari yarahimbye akazina ka Tomato, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2023.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE dukesha iyi nkuru, Papa Emile yavuze ko yapfiriye mu rugo ku wa 20 Nzeri 2023.
Ati “Tomato yitahiye ejo mu gitondo, narabyutse ngo ndebe uko ameze nsanga yamaze kwitahira, yari amaze iminsi arwaye ariko yari yarorohewe ndetse baramusezereye mu bitaro.”
Uyu mugore yitabye Imana aguye muri Kenya aho we n’umuryango we bari barimukiye kuko ari naho Papa Emile yari asigaye akorera ibijyanye no gutunganya imiziki.
Ineza Parfine yitabye Imana asize abana batanu.