in

RIP: Huye abana batatu bahiriye mu nzu Papa wabo na Mama wabo bafite ibindi bahugiyemo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, habereye inkongi y’umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu, umwe muri abo bana ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, ubwo abana be batatu bari baryamye naho nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza mu gasoko kari hafi aho ku muhanda.

Emmanuel Turabumuremyi, Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ibi byabereyemo yabwiye IGIHE ko abaturanyi bamenye iby’iyi mpanuka ubwo babonaga umwotsi mwinshi uzamuka ku nzu, bagahita bihutira kujya gutabara.

Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye bahageze basanga matola bari baryamyeho yabahiriyeho. Umwana mukuru w’imyaka itanu ni we wahereje ukuboko abari baje gutabara maze bamukuramo mbere kuko we yari muremure ashyikira idirishya. Abandi babiri bato bakuwemo nyuma maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe ahita yitaba Imana akihagera’’.

Mu bivugwa n’abageze ahabereye iyi mpanuka y’umuriro, bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko abana bacokoje aho bacomeka ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefone, bashyiramo umusumari ari nabyo byazamuye inkongi.

Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kuko ari byo bigerageza kurinda impanuka.

Abana babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harashya! Reba abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger yahisemo kwifashisha kugira ngo atsindire Pyramid FC i Kigali

Dore 11 bakanganye ikipe ya Pyramid igiye kubanza mo mu mukino igiye gukina na Apr Fc kuri Kigali Pele Stadium