in

RIP Gabriella! Umwana w’imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya

RIP Gabriella! Umwana w’imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya.

Umwana w’umukobwa witwa Umwali Gabriella wari wajyanye na bagenzi be gutashya inkwi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi.

Umurambo we uboneka ku munsi ukurikiyeho.

Byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, akagali ka Kiniha, umudugudu wa Kiyovu.

Ibi byabaye ku wa 9 Kanama uyu mwana w’umukobwa yaje kujyana na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu, bagezeyo bagenzi be bajya koga, gusa uyu mwana we kubera ko Atari abizi, abigerageje ararohama.

Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yavuze ko uyu mwana akimara kurohama ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi batangiye kumushakisha ariko ntibamubona.

Yakomeje avuga ko umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2023 ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, ubu ukaba waranamaze no gushyingurwa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ikihe kintu kigira amaguru 4 ariko kitabasha kugenda? – IGISUBIZO

Kabaye: Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Simi aravumira ku gahera igihugu cye cya mubyaye