in

RIP Eric! Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yapfiriye mu ntebe ye yari asanzwe yicaramo ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho

Umunyeshuri witwa Nduwayezu Eric wigaga mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye, muri G.S Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 mu ma saa munani z’amanywa, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore w’imyaka 19, wari umuyobozi w’abandi bana bigana ‘Chef de classe’, ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Asaziye iwabo! Yolo The Queen yatangaje imyaka ye

Amafaranga SIMBA SC ishobora gutanga ku mukinnyi wa APR FC ntabwo asanzwe hano mu Rwanda