
Rihanna na A$AP Rocky bagiye kongera umuryango wabo kuko Rihanna atwite kandi yagaragaje inda nshya ubwo yitabiraga ibirori bya Met Gala byabereye i New York!
Amakuru yizewe aturuka hafi yabo yemeza ko Rihanna na Rocky bitegura kwibaruka umwana wa gatatu ariko byari no kugaragarira buri wese wamuteye amaso kuwa Mbere i Manhattan!
Rihanna yabyaye imfura yabo y’umuhungu ku wa 13 Gicurasi 2022, bamwita RZA Athelston Mayers, izina rifite inkomoko ku muraperi w’icyamamare mu itsinda rya Wu-Tang Clan, witwa RZA. Uyu muryango wategereje hafi umwaka wose mbere yo gutangaza izina ry’uyu mwana mu ruhame.
Ubwonge bwa kabiri bwa Rihanna yabutangaje mu buryo bwatangaje isi yose… ubwo yagaragazaga inda mu gitaramo cya Super Bowl LVII cyabaye muri Gashyantare 2023. Mu gihe cy’icyo gitaramo, Rihanna yashyize akaboko ku nda atamiriza imbuto ye, maze abantu barimo babarirwa muri za miliyoni ku isi hose bibaza niba yaba atwite nyuma y’umukino, yabihamije.
Umwana wa kabiri wa Rihanna na A$AP Rocky yavutse ku wa 3 Kanama 2023, bamwita Riot Rose Mayers. Nyuma yaho, Rihanna yatangaje ko we na Rocky bahisemo izina Riot babisabwe n’umuhanzi Pharrell Williams, wakoze indirimbo yitwa “Riot” afatanyije na Rocky.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza amezi amaze atwite, ariko twagerageje kuvugana n’abamuvugira — kugeza ubu ntacyo baratangaza.
RZA na Riot bagiye kubona murumuna! Tubifurije ibyiza n’amahirwe!!!