in

Rihanna yagaragaye ari gukora amasuku mu kabari yari ari kunyweramo we n’inshuti ze

Umuhanzikazi Rihanna yatunguye abantu benshi nyuma yo kugaragarara ari gukora amasuku mu kabari yari yagiye kunyweramo we n’inshuti ze.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje iyi nkuru kivuga ko Rihanna yakoze amasuku muri ako kabari ahagana saa munani zo mu rukerera.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Rihanna n’inshuti ze bahanywereye bakageza mu rukerera nyuma yo gusaba abakozi b’aka kabari gukora amasaha y’ikirenga kugira ngo bafashe Rihanna n’inshuti ze kwinezeza.

Amakuru avuga ko Rihanna yageze kuri aka kabari ka Caviar ari kumwe n’inshuti ze z’abakobwa bagera kuri batandatu.

Nyuma yo kwishimisha igihe kirekire muri ako kabari Rihanna yafashe umwanzuro wo gufasha abakozi bo muri ako kabari gukora amasuku nkuko uwatanze amakuru yabyemeje.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri Twitter: umusore yahishuye impamvu isekeje ituma abagore b’abasilamu bagira ikibuno kinini kurusha abagore b’abarokore

Videwo: Ikiraro gishya cyasenyutse ubwo bari baje kugitaha bibabaza benshi