Robyn “Rihanna” Fenty uri mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije umushinga wo gufasha abana b’abakobwa muri Malawi kubona amagare yo kugendaho bagiye ku ishuri.
Rihanna ni umwe mu baririmbyikazi bazwi muri Amerika no ku isi muri rusange, mu ndirimbo zirimo “Umbrella” yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki, iyitwa “Te Amo”, “Diamonds”, “Where Have You Been”, izo yasohoye kuri album iheruka yise “Anti” n’izindi.
Time itangaza ko uyu muhanzi abinyujije mu mushinga yise Clara Lionel Foundation yinjiye mu bufatanye n’ikigo gitanga amagare cyo mu Bushinwa cyitwa ofo kugira ngo bafashe abana b’abakobwa muri Malawi kubona uburyo bworoshye bwo kujya bagera ku mashuri bigaho.
Icyo kinyamakuru kivuga ko muri uyu mushinga wiswe “1 KM Action”, bahisemo amagare kugira ngo bagabanye ubwinshi bw’abana bata ishuri muri Malawi, aho abagera ku 8% gusa ari bo barangiza ayisumbuye, abenshi mu bata ishuri bakaba ari abakobwa. Muri icyo gihugu hari abagera kuri miliyoni 4.6 biga mu mashuri abanza nk’uko bitangazwa n’uwo mushinga.
Mu urwandiko Rihanna yanditse, yavuze ko urugendo rurerure hagati y’ahari amashuri n’ingo zituyemo abanyeshuri ari cyo kibazo cy’ingutu cyatumye afata icyemezo cyo gutangiza umushinga wo gufasha abana b’abakobwa muri Malawi kubona amagare yo kujya bagendaho.
Yagize ati “Nshimishijwe n’ubufatanye bushya bwa Clara Lionel Foundation na ofo kuko bizafasha abakiri bato ku Isi kwakira uburezi bufite ireme ndetse bigafasha abana b’abakobwa muri Malawi kujya ku ishuri batekanye, babashe kuminuka iriya misozi n’ibibaya badakomwe mu nkokora.”
Ubuyobozi bw’uyu mushinga wo gutanga amagare ku bana b’abakobwa muri Malawi buvuga ko aba mbere batangiye kuyahabwa ndetse bakaba bari kuyifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Si ku nshuro ya mbere Rihanna yinjiye mu bikorwa by’ubugiraneza muri Malawi kuko no muri Mutarama, uyu mwaka, yasuye icyo gihugu ku bw’umushinga witwa Global Partnership, akagenderera amashuri ndetse agafata umwanya wo kuganira n’abanyeshuri bakiri bato bakamusangiza imbogamizi bahura na zo mu myigire yabo.
Rihanna ni umwe mu bahanzi bazwi mu bikorwa byo gufasha by’umwihariko yita cyane ku bijyanye no kuzamura uburezi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere akaba yaranagiye abihemberwa mu bihe bitandukanye. Muri Gashyantare uyu mwaka yahawe ishimwe ry’icyubahiro na Havard University nk’umwe mu bakora ibikorwa bya kimuntu.
Source: igihe.com