in

RIB yataye muri yombi umunyamakuru ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV. Akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

RIB yatangaje ko Manirakiza yafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya 500.000 Frw ngo adatangaza inkuru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyasobanuye byimbitse uburyo Manirakiza yafashwemo, gusa yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ubwo yakiraga aya mafaranga.

Yavuze ko uru rwego rutazigera rwihanganira umuntu wese wakira ruswa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya byinshi byari bimaze iminsi biyivugwamo n’ubukene butumye umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda ashobora kwigendera kubera inzara igiye gutuma n’akabiri yazanye kamushiraho

Undi munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana nyuma y’umunsi bashyinguye undi