in

RIB yataye muri yombi umugabo ukurikiranweho gusambanya umwana we yibyariye

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma ho mu kagari ka Murinja mu mudugudu wa Buhoro haravugwa inkuru y’umugabo ukurikiranweho gusambanya umwana we yibyariye.

Uyu mugabo witwa Muramira Joseph yatawe muri yombi na RIB ishami rya Ruhango, aho akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 14 y’amavuko.

Gusa ariko abaturanyi buyu mugabo bavuga ko yaba yarakorewe akagambane ngo kuku ubusanzwe abana n’uyu mwana we na nyirakuru w’umwana bonyine kuko umugore we(mama w’umwana) yabasize akigira muri Uganda.

Aba baturage bavuga ko nyina w’uyu mwana ashobora kuba ariwe ubyihishe inyuma akaba ashaka gufungisha umugabo, bakavuga ko ubusanzwe uyu mugabo yitonda ndetse kandi akaba yakoraga uko ashoboye kose umwana we akiga.

Aba baturage basaba ko uyu mwana yajyanwa gusuzumwa kwa muganga hakarebwa koko niba yarafashwe ku ngufu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho ku ikipe ya Rayon Sports yumiye i Cairo mu Misiri aho igiye gufata umwanzuro umeze nko kwiyahura

Dore ibihembo byahawe abanyeshuri 10 bahize abandi mu gihugu mu gutsinda ibizamini bya Leta