in

RIB yataye muri yombi Gitifu wanyereje arenga miliyoni 6 yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda urenga miliyoni 6,9 Frw.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 11 Nzeri 2023. Amafaranga ashinjwa kunyereza yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza muri Mata umwaka ushize.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Gitifu watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira.

Dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite inibutsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Uwanyereje umutungo wa rubanda iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho ku iburanishwa rya Titi Brown – nonaha

Mu gihe hari abari mu ntambara, Mu gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda hakorewe indege ku nshuro ya mbere [AMAFOTO]