in

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Urimubenshi Jean Pierre ukomeje kubabaza abatari bake

Umugabo wo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza yasanzwe mu nzu yapfuye, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Byabereye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Rwotso mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza kuwa 16 Ukwakira 2023 aho umusore witwa Habumugisha w’imyaka 20 y’amavuko yatabaje ahagana i saa kumi n’imwe avuga ko abyutse agasanga se umubyara witwa Urimubenshi Jean Pierre w’imyaka 59 y’amavuko asanze yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Murenzi Valens yahamije ayo makuru.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma kugirango hamenyekane icyo yazize. Abatuye muri kariya gace bavuga ko nyakwigendera bikekwa ko yaba yarozwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe muri bo ashobora gusezererwa hatagize igikorwa mu maguru mashya! Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga bari kurebana ayingwe kubera impamvu ikomeye

Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ yahaye ukuri abari gusaba ko RIB yakurikirana Mutesi Jolly kubera amagambo yatangaje avuga ko hari abagabo b’inyana z’imbwa