in

RIB yahagurukije babandi birirwa batukana kuri za Twitter na za YouTube bitwaje ko ari iz’abazungu

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rutazihanganira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n’abantu batandukanye harimo n’abitwaje umurimo bakora.

Yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Tereviziyo y’igihugu tariki 19 Ukwakira 2023 cyagarutse ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no ku miyoboro ya Youtube.

Dr Murangira avuga ko hari abantu bamwe bakora ibyaha birimo gusebanya, kwibasira umuntu, gutoteza, kumwangisha rubanda bitewe n’imvugo wakoresheje ndetse no kumutesha agaciro.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abantu benshi binjiye muri ibi bikorwa bamwe muri bo bakajya bakora amakosa yo gutukana ndetse bagashyiraho amakuru atari yo bagamije kubona ‘Views’ kugira ngo bacuruze bunguke ariko mu byukuri batazi ko bigize ibyaha.

Ati “Ukajya kubona umuntu ashyize inkuru itari ukuri kuri Youtube ye kandi iyo nkuru atangaje ishingiye ku binyoma no ku bihuha, kandi ugasanga bifite ingaruka kuri wa muntu runaka yavuzeho no kuri sosiyete muri rusange”.

Dr Murangira avuga ko hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’urwa X ndetse n’izindi mbuga zitandukanye bagakoresha amazina atari ayabo bakibwira ko ibyaha bakoreraho bidashobora gutahurwa nyamara iyo bakurikiranywe bamenyekana.

Ati “N’ababikora bakwiye kubireka izina wakwiyita ryose uba uri bugaragare ukazafatwa kuko ibyo uba ukorera aho hose biba bisiga ibimenyetso turabihanangiriza rero kuko ibyo mukora bigize ibyaha”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota y’amugi abiri iyo uyikoresheje neza zakugirira akamaro bikakubyarira inyungu, ndetse wayikoresha nabi ikagukeba.

DR Murangira abajijwe niba byemewe kuvugira ku mbuga nkoranyambaga hakaganirwa ku rubanza rukiri mu nkiko ko byemewe yasubije ko bitemewe.

Ati “Tujya tubibona abantu badafite ubumenyi ku mategeko baganira ku manza zikiri mu nkiko rutaranacibwa, ndetse rutaranafatwaho icyemezo ibyo byose bikabangamira iperereza, kandi bikabangamira na banyiri urubanza, ibyo rero ntibyemewe urukiko rugomba kubahwa hakubahwa n’ibyatangarijwemo”.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ko batagiye kundega muri RIB se?” Coach Gael wakomeje gushinjwa ubugome n’ubugambanyi gusa akinumira bwa mbere aratoboye avuga amagambo akomeye kuri The Ben

Abakinnyi 2 Rayon Sports yagendergaho igiye kubatakaza nyuma y’igihe kinini abafana barabagize inshuti ndetse babaha amafaranga kubera ibyishimo babahaga