RIB yafunze Ngendahimana Jean de Dieu ucyekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 3.
Umugabo witwa Ngendahimana Jean de Dieu w’imyaka 35 mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu.
Bikekwa ko icyo cyaha cyabereye ahitwa mu Rugarama mu Kagari ka Remera muri uyu Murenge, akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gushakisha uyu ukekwaho iki cyaha ndetse anashyikirizwa Inzego z’ubutabera.
Yagize ati: “Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugeza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho”.
Akomeza yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.
Uyu mugabo ukekwaho icyo cyaha asanzwe ari mucoma muri kamwe mu tubari tubarizwa I Muhanga, bikaba bivugwa ko yigeze kubana n’umugore ariko bagatandukana.
Umugore we ngo byarangiye agiye kuba muri Uganda. Kimwe mu byatunguranye ni uko umugore wamureze ngo bari basanzwe bafitanye ubushuti budasanzwe.
Umwe mu baturage bavuganye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Rwose byaradutunguye kuko bajyaga bagaragara bari kumwe ndetse bakanasangira inzoga mu kabari”.
Gusa hari n’abandi bavuga ko binashoboka ko uyu mugabo hari ibyo atumvikanyeho n’uyu mubyeyi w’uyu mwana bishobora gutuma habaho kumugambanira.
Abasanzwe birirwana nawe mu kazi bavuga ko nta mico mibi bamuziho ndetse yababaniraga neza bakongeraho ko aramutse abikoze yaba afite uburwayi bwatuma asambanya umwana.