in

RIB yafunze Gisa Nduwayo wishe umwana we w’imyaka umunani amukubise inkoni z’umubiri wose

RIB yafunze Gisa Nduwayo wishe umwana we w’imyaka umunani amukubise inkoni z’umubiri wose.

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba, afungiye kuri station RIB ya Byumba akurikiranyweho gukubita umwana we w’umuhungu w’imyaka umunani bikamuviramo gupfa.

Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri yigagaho bwari bwamwoherereje ababyeyi be, bubasaba kujya kumuvuza inkovu z’inkoni yari yakubiswe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo afungiye kuri station ya RIB ikorera Byumba, akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana we bikamuviramo gupfa.

Yagize ati” Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, ufunzwe ni se w’umwana witwa Gisa Nduwayo.”

Bivugwa ko uyu mwana yagiye ku ishuri yigaho rya G.S Gacurabwenge, abarezi bakabona umwana afite inkovu z’inkoni ku maboko, ndetse yavunitse n’akaboko, bamubaza icyo yabaye ababwira ko akubitwa na se umubyara, na mukase babana mu rugo.

Yavuze ko bamukubita mu gihe bamwigisha mu masaha ya ku mugoroba avuye ku ishuri.

Ubuyobozi bw’ishuri yigaho icyo gihe bwahise butumaho se umubyara, bumusaba kujya kuvuza umwana, ahabwa imiti, mu gitondo bagiye kumuha indi miti basanga yapfuye.

Uyu mwana witabye Imana yigaga ku ishuri rya G.s Mugera riri mu Karere ka Gatsibo, nyuma nyina amwohereza se umubyara ngo amurerere i Gicumbi, ari naho yigaga mu mwaka kabiri ku ishuri rya G.S Gacurabwenge.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akigera murugo iwe yahise avuga ikintu yakuye i Magererage! Ubutumwa bw’umunyamakuru Théogène wasabiwe kuva muri gereza akazajya akurikiranywa adafunzwe

No mu kabari baramukunda: Titi Brown akomeje gukusanya ubufasha biturutse mu banyarwanda aho yari yageze no mu kabari [VIDEWO]