Umugabo witwa Bayihoreye w’imyaka 44 wo mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma arakekwaho kwica umugabo mugenzi we witwa Bagenzi w’imyaka 35 amuziza ko yamwibye igare, aho bikekwa ko yamutemye akoresheje umuhoro mu gihe yari amujyanye mu nzego z’ubuyobozi.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, tariki 6 Ugushyingo 2023, mu mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Jarama, mu masaha ya saa tanu za mugitondo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles, yabwiye MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru ko uwatemye undi yabikoze ubwo yaramujyanye mu buyobozi nyuma aza guhura n’umuntu wari uvuye kwahira ibyatsi ahita ashikuza umuhoro inyuma ku igare aramutema.
Yagize ati: “Dukurikije uko twabisanze nyuma yo gutabarwa n’abaturage, uwatemye undi yagaragazaga ko mugenzi we yamwibye igare, yabikoze mu rwego rwo kwihanira aho yamufashe ngo amujyanye ku buyobozi bageze mu nzira ahura n’umuntu ufite umuhoro inyuma ku igare ahita awushikuza yirukankana mugenzi we arawumutemesha.”
Yakomeje avuga ko ukekwaho kwica ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), naho uwishwe na we bakaba bagiye gukora ibizamini ku rupfu rwe.
Gitifu Mugirwanake yasabye abaturage kwirinda amakosa yo kwihanira cyangwa gukora urugomo kuko hari inzego zishinzwe guhana uwakosheje.
Ati: “Turashishikariza abaturage kwirinda urugomo urwaro ari rwo rwose ariko na noneho iyo habayeho icyaha icyo ari cyo cyose abantu bakirinda kwihanira kuko biba ari amakosa, ahubwo inzego z’ubuyobozi nizo zifitemo ububasha bwo gukurikirana uwakoze icyaha; n’ubutabera.”
Yasoje ashishikariza abaturage gutabara mu gihe habayeho ikibazo icyo aricyo cyose gishyamiranya abaturage, abibutsa ko bagomba kuzajya bihutira gutabara kugira ngo hatagira uwangiriza undi cyangwa se akaba yanamuvutsa ubuzima.