Umunyamideli Moses Turahirwa ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akomeje imirimo yo gutegura imurikwa ry’imyambaro idasanzwe yiswe “Kwanda icyiciro cyayo cya mbere”.
Yifashishije amagambo aboneka mu bitabo bitandukanye by’ukwemera avuga ko umugore yavuye mu mugabo, yerekana ko gushaka umugore nta keza ka byo ati:”Mu gihe cyo Kwanda umugabo iyo ashatse umugore ahinduka umugabo ubana n’ubumuga.”
Uyu musore uvugira mu migani n’ibisa nk’ubusizi yaba mu myandikire ye mu kinyarwanda n’icyongereza, yakomeje agira ati: ”Aba ari umugabo ufite imbavu zituzuye ahinduka umugabo w’umunyantege nke arangwa no gukorera kuri baranyica.”
Ibi byo kugaragaza ko umugabo washatse umugore aba afite ubumuga, aba umunyantege nke ntacyo akora neza kuko byose aba abikorera kuri baranyica, abitangaje mu gihe hashize igihe hatangazwa ko akundana n’abagabo bagenzi be.