in

REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu bagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye

Ikipe ya REG W BBC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu cyiciro cy’abagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye amanota 96-64, mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu.

REG WBBC yerekanye ubuhanga mu mukino wose, aho yihariye agace ka mbere n’amanota 24-13, ikomeza gushimangira imbaraga mu gace ka kabiri itsinda amanota 21-10.

Nubwo IPRC Huye yagerageje kwishyura mu gace ka gatatu ikarusha REG WBBC amanota 22-20, REG yongeye kugarura imbaraga mu gace ka nyuma, itsinda amanota 31-19, bihesha intsinzi ya nyuma y’amanota 96-64.

Iyi ntsinzi yashyize REG WBBC mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya Rwanda Cup, aho izakina n’indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ariyo APR W BBC yageze Ku mukino wa nyuma ikuyemo Kepler WBBC.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR WBBC yatsinze Kepler WBBC, ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup

Patriots BBC yigaranzuye APR BBC