in

REG W BBC yaraye yandagaje Kepler W BBC mu mukino wa mbere wa 1/2 cya Betpawa Playoffs 2024

Ku wa 27 Nzeri 2024, hatangiye imikino ya 1/2 cya kamarampaka (Playoffs) y’abagore mu mikino ya Betpawa Playoffs 2024. Nyuma y’uko Rwanda Cup irangiye APR BBC iyegukanye, amakipe ane ya mbere mu bagore yatangiye guhatanira igikombe. Aya makipe ni REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza WBBC.

 

Umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje REG WBBC na Kepler WBBC, umukino wabereye muri Petit Stade nyuma y’uko APR WBBC yari imaze gutsinda Groupe Scolaire Marie Reine WBBC. Umukino wa REG WBBC na Kepler WBBC wari uw’umunsi mu mikino itanu bazakina, hakaba hateganyijwe ko ikipe itsinda imikino itatu ari yo izakomeza mu mikino ya nyuma.

 

Imbaraga za REG WBBC zatangiye kugaragara kare, maze igice cya mbere kirangira itsinze amanota 31-7. Mu gace ka kabiri, REG WBBC yakomeje gushimangira ubuhanga bwayo, irangiza aka gace iyoboye n’amanota 58-20.

 

Mu gace ka gatatu, nubwo REG WBBC yatsinze amanota macye ugereranyije n’utundi duce, yongeye kugaragaza ko iri hejuru cyane y’ikipe ya Kepler WBBC, irangiza aka gace itsinze amanota 24-11. Naho mu gace ka kane, REG WBBC yakomeje gushyiraho itandukaniro, ikina neza cyane maze umukino urangira itsinze amanota 107-45.

 

Nubwo Kepler WBBC yatsinzwe, ni ibyishimo kuba yarashoboye kugera mu makipe ane ya mbere mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Abagore. Umukino wa kabiri wa kamarampaka uteganyijwe kuba tariki ya 29 Nzeri 2024 muri Petit Stade.

 

Iyi mikino ikomeza kwerekana ubushake bw’amakipe yo muri shampiyona y’abagore yo gukomeza kuzamura urwego rwa basketball mu Rwanda, ndetse aya makipe akomeje gukinira ku rwego rwo hejuru muri Playoffs z’uyu mwaka.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ange Rita Kagaju agarukanye umuzingo w’indirimbo nyuma y’imyaka itatu

Rayon Sports Ibonye itsinzi ya kabiri muri Shampiyona