Umusore witwa Olivier Ndagijimana ufite imyaka 19 y’amavuko utuye mu karere ka Rubavu akomeje gutangaza abatari bake bitewe nuko yabashije gukora imbuga nyambuga ndetse inarasa nkuko abantu bakomeje kugenda babibona ku mashusho agenda ajya hanze.
Uyu musore wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi akaba akora ibikorwa bitandukanye by’ubugeni birimo gushushanya amazu bijyanye nibyo yiga by’ubwubatsi.
Olivier avugako ibyo akora yabitangiye ubwo yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu maze impano igenda izamuka arinabwo yafashe umwanzuro wokujya kwiga ubwubatsi mu mashuri y’isumbuye.
Nyuma yogukora ibishushanyo by’inzu, Olivier kandi yatangiye gukora imbunda ahereye kuri AK-47 ndetse ubu akaba ageze kumbunda zikomeye zikoreshwa nabo bita ba mudahusha. Akaba avuga ko afite inzozi zo kuzakora imbunda hano mu Rwanda (Made in Rwanda) maze u Rwanda rukarekera gutumiza imbunda hanze.
Reba amashusho ari kurashisha imbunda yakoze