in ,

Reba umugore wicishijwe amabuye azira ubusambanyi (amafoto)

Muri Somalia, abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya Islam bakomoka mu mutwe wa al-Shabab bicishije amabuye umubyeyi w’abana umunani nyuma yuko ahamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Uyu mubyeyi yiciwe mu kibuga gihurirwamo n’abantu benshi, giherereye mu mujyi wa Saakow mu bilometero hafi 400 mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.

Mu majwi yashyizwe ku rubuga rwabo kuri internet umucamaza wo muri al-shabab yumvikanye avuga ko umugore witwa Habiba Ali Ishaq yaciye inyuma umugabo we ubwo yavaga mu rugo rwe akajya kurongorwa n’undi mugabo.


Habiba Yatewe amabuye kugeza ashizemo umwuka

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyo kuburanisha uru rubanza bakigezeho nyuma yo kuregerwa n’uwahoze ari umugabo wa nyakwigendera nkuko VOA yabitangaje.


Ali Ibrahim Ali w’imyaka 44, yabwiye urukiko ko ubwo aherukana n’umugore we yari yamubwiye ko agiye gusura abavandimwe be mu mujyi wa Mogadishu ariko nyuma y’iminsi 18 azakumva ko yarongowe n’undi mugabo.

Kugeza ubu al-Shabab ntacyo iravuga ku mugabo warongoranye na Ishaq. Hari andi makuru avuga ko uwo mugabo ashobora kuba yaratorotse.


Mu kwezi kwa gatanu umugabo w’imyaka 44 yishwe atewe amabuye n’abarwanyi ba al-shabab mu karere ka Rama Addey mu majyepfo ya Somaliya.

Dhayow Mohamed Hassan yashinjwaga icyaha cyo gutera inda undi mugore utari uwo bari basanzwe babana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI-Diamond Platinumz yashyize hanze ifoto ari kwerekana INTANGA-NGABO ze ikora ku mitima ya benshi cyane

Asinah wahoze ari umukunzi wa Riderman yongeye kuzunguza ikibuno yambaye impenure abasore barabya indimi (VIDEO)