Umucekuru w’imyaka 70 yatangaje ko amaze imyaka 44 yose atwite nyamara ngo inda yanze kuvuka. We ubwe nk’uko yabitangarije Afrimax Tv binyuze kuri Youtube, yatangiye avuga ko byose byatangiye mu 1973 ubwo yashakanaga n’umugabo ariko bakaza gutandukana nyuma yuko yari amaze kubyara umwana upfuye.
Gusa uwo mugabo batandukanye ngo yari mubi cyane kuko yahoraga yasinze, ndetse iyo yamaraga gusinda yatangiraga kumukubita no kumuhohotera bikabije. Ubwo bari bari mu nzira zo gutandukana bivugwa ko uwo mugabo ngo ashobora kuba yaramuroze kuburyo atazongera kubyara na rimwe. Yahise ajya kwibanira na nyirakuru ariko agezeyo atangira kumva inda yari atwite itamumereye neza cyane ko ngo umwana atavaga aho ari nk’uko byari bisanzwe.
Yatangiye gusaba ubufasha ariko aratereranwa bikomeye ndetse abantu bamucikaho, abaturanye ndetse icyo batangiye kujya kure bamubwira ko inda atwite ishobora kuba itarimo umuntu ahubwo ashobora kuba atwite inyamaswa. Uyu yatangiye kwibaza ko wa mugabo wa mbere ashobora kuba yaramuroze ndetse akaroga n’umwana yari atwite ngo atazigera avuka. Yagiye kwa muganga baramupima ariko baza kumubwira ko mu nda ye ntakintu kigaragaza ko harimo umwana muzima ndetse kumubaga ngo bamukuremo ikimurimo nabyo ntibyashobotse kuko nta bushobozi yari afite.
Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye uyu mukecuru yagiranye na Afrimax Tv: