Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyongeye guha amahirwe Abanyarwanda yo gusura ibyiza by’u Rwanda, kuri iyi nshuro abarenga 50 biganjemo berekeje mu majyaruguru maze bajya kwihera ijisho ibyiza by’u Rwanda.,Ntembera u Rwanda 2017.
Umunyamideli Kate Bashabe ni umwe mu byamamare byitabiriye Tembera u Rwanda uyu mwaka ndetse nk’uko ubwe yabyitangarije abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ,yishimiye cyane uru rugendo abenshi bavuga ko rugaragaza ibyiza by’ u Rwanda nyabyo:
Irebere Kate afata selfie ari iruhande rw’ Ingagi
https://www.youtube.com/watch?v=zma5dQtP_28&feature=youtu.be
Hagati aho ku batabizi Kugira ngo usure ingangi bigusaba kubyuka kare, saa moya z’igitondo ukaba uri mu kinigi, ahatanirwa gahunda ndetse n’amatsinda yo gusura ingagi, kuko utakwishora mu ishyamba uri wenyine, kandi mugomba kugenda mu itsinda ry’abantu 8 gusa, ngo kubera gahunda zo kurinda ubusugire bw’ingagi.
Ese wari uzi ingagi y’igisore igeze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kuyikorana n’abagore ba Se?