in

Reba impamvu zikomeye zishobora gutuma umuntu w’igitsinagabo arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro

Divorce and separation. Millennial african couple in bed having problems, wife angry, husband sleeping, top view

Kurangiza vuba no Kugira ubushake buke ku bagabo rero ; ni ikibazo kibangamira abagabo benshi, ni ikibazo gisenya ingo zitari nke biturutse ku bwumvikane buke n’amakimbirane mu miryango ; akenshi imvo n’imvano yabyo ari impamvu yo kurangiza vuba ku mugabo cyangwa ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina y’umwe mu bashakanye cyangwa bigateza mugenzi we (umugore), kugubwa nabi no kutishimira umubonano mwiza w’abashakanye.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba no kugira ubushake buke ku mugabo :

1. Kugabanuka kw’Imisemburo nka Testestorone
2. Uburwayi
3. Ubumuga
4. Gusaza
5. Imirire mibi
6. Kwikinisha by’igihe kirekire
7. Kuba imbata y’ ibiyobyabwenge
8. Umunaniro ukabije
9. Gukora imibonanompuzabitsina kenshi
10. Kubura vitamin B na E ihagije mu mubiri
11. Ibibazo byo mu imitekerereze n’amarangamutima
12. Itabi n’inzoga nyinshi .
Umusemburo wa Testosterone ni ingirakamaro mu gufasha umubiri w’ umugabo gukora neza no kugira akanyabugabo ; ni umusemburo ugira akazi gakomeye hari mo :

  • Kwihutisha ikorwa ry’intangangabo
  • Ituma umugabo agira imiterere ya Kigabo
  • Ituma imyanya ndangagitsina kumugabo ikura neza
  •  Ifasha mu kugira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku mugabo no kurangiza(election et ejacuration)
  • Ifasha ubwonko bw’umugabo gukura mu ntekerezo za kigabo no kwitwara kigabo
  • Ituma habaho imisusire ya Kigabo ,….

Mu gihe umugabo yahuye na kimwe mu bibazo byavuzwe nko kurangiza vuba cyangwa kubura ubushake buhagije mu mibonano mpuzabitsina ; aba agomba kwihutira kwivuza akareba abaganga bakamufasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibanga ryihishe inyuma y’uko caleb yaje kwiyerekana na surprise abayobozi ba Rayon bavuze

Inkuru itari nziza ku muryango n’inshuti z’umuhanzi Yvan Buravan