in

Reba imitwe abakobwa b’ikigihe bakoresha ngo babone amafaranga mu buryo bworoshye

Imitwe abakobwa b’ikigihe basigaye bakoresha kugira ngo babone amafaranga mu buryo bworoshye bayahawe n’abahungu cyangwa abagabo bimwe bizwi nko Gukura ibyinyo, akenshi bigaragara cyane mu bakobwa bo mu mijyi yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibi uzabibonera kuri bamwe muri abo bakobwa usanga badafite akazi cyangwa bakiri ku ntebe y’ishuri bafite ibikoresho bihenze nk’amaterefone cyangwa imyenda bahora bahinduranya kurusha abakorera amafaranga bizwi neza.Aha uhita wibaza aho bakuye ubushobozi bwo kwigwizaho iyo mitungo ndetse n’ababyeyi babo ugasanga barayobewe aho abana babo bakura ubushobozi bwo kugura ibyo byose baba bafite bagahitamo kwinumira baka ruca bakarumira.

Nubwo bamwe batabivumbura hakiri kare iyo bakundana n’abakobwa bameze nk’aba, hari abandi babifata nk’ ubutekamutwe bukorwa n’urwo rubyiruko rw’abakobwa kugira ngo babashe gukuraho umusore amafaranga.

Iyi niyo mitwe basigaye bakoresha ngo bacucure umuhungu utwe asigare amara masa:

1.Abwira uwo abeshya ngo arakunda ngo sheri “Ndatwite”

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

2.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukana urukundo rwabo rugasenyuka kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

4.Banyibye cyangwa natakaje telefone yanjye

Aya mayeri bayakoresha akenshi igihe yivanye ku murongo abishaka aho ashobora guhindura indi nimero umuhungu atarasanzwe azi maze yamushaka akamubura,cyera kabaye agatira telefone akamubwira ibyago yahuye nabyo ko yayitaye akaba abonye aho ahera agusaba ko niba umukunda koko wamufasha akabona indi bityo kubera kugira impuhwe kw’abahungu no kudashishoza akamuha amafaranga akagura indi kugirango babashe kujya bavugana.Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, iya mbere akayigurisha cyangwa akazakubwira ko yaje kuyibona.

5.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

Hari n’abakobwa bikodeshereza amazu nk’abanyeshuri cyangwa batari abanyeshuri nabyo birashoboka,ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode.yabyumva akumva koko ko umukunzi we bamusohoye munzu cyaba ari igisebo cyangwa yahita amwanga akayamuha.Ariko iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho mu buryo bworoshye akoresheje amayeri.

6.Hari umushinga nateguye nshaka ko umfashamo

Hari abandi bakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, noneho bikarangira atayamwishyuye,rimwe n’umuhungu ntayamwishyuze kubera kugira isoni cyangwa kwanga ko bashwana maze akamubeshya ko yahombye.

7.Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telephone

Rimwe na rimwe abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we nk’ayo yamuhaye akayamuhamazamo rimwe cyangwa ntanarimwe.Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n’abakunzi babo b’abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi.Ubwo umusore ubashije gutekereza yafata ayo amaze kumuha mu kwezi agasanga ni kimwe cya kabiri cy’ayo ahembwa.

8.Nta tike mfite yo kuza kugusura kandi ndagukumbuye

Akenshi hari abakobwa bakoresha ubu buryo ngo bakure ibyinyo abasore cyangwa abagabo babeshya ngo barakunda.Hari igihe ibyo abikora yaje muzindi gahunda nko gusura uwundi muhungu hafi y’aho umukunzi we atuye atari uko yabuze uko ahagera ahubwo ari ukwishakira amafaranga.Umusore yabyumva akamvu ko umukunzi we amukunda cyane n’ikimenyimenyi ahora yifuza kumusura maze agahita aya mwoherereza.

Ntibivuze ko hatari abakobwa bafite urukundo rwa nyarwo rudashingiye kuri ibi twabonye haruguru ahubwo ni uko abenshi muri iyi minsi bakoresha ubwo buryo kugira ngo babashe kwicyemurira bimwe mu bibazo baba bifitiye.

Rimwe abahungu iyo babonye umukobwa wakijijwe n’ayo mayeri cyangwa ubwambuzi bukoreshejwe ikoranamutwe,bose batinya kuba bamubaza amazina iminsi igahita indi igataha wawundi nawe yajyaga ashushanya bikarangira amuvumbuye bityo nyamukobwa bikaba byamuviramo no kubura umugabo kuko buri wese agenda avuga amabi y’uwo mukobwa ndetse n’uwo yabikoreye hari igihe kwifata ngo abike ibanga bimugora akabibwira abandi basore,bikamenyekana hose hanyuma umukobwa bikarangira abuze umugabo agasariza iwabo kandi yitwa ngo ni mwiza.

Inama: Muri ibi bihe rero umusore wese agambo kureba kure ndetse akaba maso hakanakoreshwa ubushishozi buhambaye kuko utabyitondeye wasanga utwawe tuhashiriye cyangwa bikagutera kuzinukwa igitsina gore burundu.ariko ku rundi ruhande usanga bamwe mu bagabo ibyo ntacyo bibabwiye icyo bapfa gusa ari uko amutekaho iyo mitwe ariko akamukorera icyo aba amwifuzaho mbega bikamera nko kugura.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuteye umutoma uhebuje.

Reba ibintu byingenzi bituma abasore baterwa indobo n’abakobwa