in

Reba ibizakubaho nuramuka unyweye tangawizi utabyemerewe.

Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.

Abagore batwite

Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y’igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.

Abantu bashaka kubyibuha n’abafite ibiro bikeya

Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n’abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.

Abantu barwaye zimwe mu rwara z’amaraso

Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw’amaraso agana mu bindi bice by’umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k’ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w’umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso nk’abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye ‘haemophilia’(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.

Abantu banywa imiti

Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y’uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi. Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw’imiti. Ituma ubukare bwa ‘aspirin’ n’indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw’imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w’amaraso n’imiti irinda diyabete

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri uyu musore warangariye ikizungerezi atwaye imodoka ni akumiro.

Dore ibyo Yves Mutabazi arimo gukorera mu ikipe ye nshya (video)