in

Reba ibintu bidasanzwe byabaye muri Miss East Africa 2021 yegukanwe na Umunyana Shanitah.

Muri iri joro ryakeye ubwo hatangwaga ikamba rya Miss East Africa 2021 ryaje kwegukana umunyarwandakazi Umunyana Shanitah agakurikirwa n’abarimo umunya Tanzaniakazi Mugesi Ainory, habayemo byinshi bitangaje.

1.Diamond Platnumz yabatengushye ntiyahagaragara

Miss East Africa ni irushanwa ryateguwe ndetse riterwa inkunga n’abanyiri Wasafi barimo na Diamond Platnumz.

Ibirori bigitangira Wasafi tv yerekanye ahantu h’icyitegererezo hari hateganyijwe Diamond Platnumz ngo aze kuhicara ariko mu mafoto , amashusho yagaragaye ntanwo uyu muhanzi w’icyamamare yigeze agaragaramo byatumye hibazwa impamvu yaba atahageze zikayoberana.

2.Mbosso yazanye nyina wa Diamond Platnumz ku rubyiniro

Ubwo ikirori cyari kirimbanyije umuhanzi mukuru wari muri Miss East Africa Mbosso yari arimo gutaramira abitabiriye uwo muhango wo gutanga ikamba.

Mbosso yagaragaye areka umukobwa babyinanaga ahubwo ahamagaza mama wa Diamond Platnumz Sandrah uzwi nka “Mama Dangote.

3.Gukurura wishyira kuri Tanzania

Muri ibi birori byagaragayemo udushya twinshi ariko akatunguranye harimo kuba abari bayoboye uyu muhango aribo Idris Sultan na Mimi Mars iyo bageraga ku kuvuga Miss Mugesi wari uhagarariye Tanzania bamuvugaga, bakamutaka bitagira uko bisa ndetse abenshi bari baziko ariwe uri bube nyampinga wa Africa y’uburasirazuba (Miss East Africa 2021).

4.Mutesi Jolly yaciye amarenga hakiri kare

Ubwo iri rushanwa ryari ku musozo waryo abakobwa 16 bari bahataniye ikamba bazaga kwiyerekana. Mutesi Jolly uri mu bateguye iri rushanwa ariko akaba yari mu kanama nkemurampaka uyu munsi.

Hagezweho Umunyana Shanitah agenda yiyereka abantu maze Mutesi Jolly atwarwa n’amarangamutima amukomera amashyi afite akamwenyu ku maso nyamara abandi yari yaryumyeho.

5.Mutesi Jolly yiyambuye ubucyemurampaka ahinduka umufana.

Sibyo gusa kandi kuko Mutesi Jolly ubwo Umunyana Shanitah yari ku rubyiniro arimo abyina bya kinyarwanda yagaragazaga gutwarwa cyane bigasa n’ibimwambura isura y’akazi n’ubwo yageragezaga kwigarura vuba.

Ibi byatumaga ababirebaga bibaza niba ayo marangamutima ari ay’ubusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yitabye Imana ababyeyi be banga ko ashyingurwa mu rugo rw’umugabo we barwana inkundura ,ibyabaye biteye ubwoba(Video)

Umwana muto wigize umupolisi wo ku muhanda yaciye ibintu.