in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Reba ibintu abakobwa babona nk’uburanga bw’umusore bakamurwanira.

Bamwe mu bakobwa bahamya ko burya nabo bagira ibibakurura ku basore w’uburanga nk’uko biba ku basore iyo babonye inkumi.Gusa abakobwa bavuga ko akenshi bijya bigorana kubona umusore ubyujuje byose.

1.Umusore muremure: umusore mwiza ni ufite igihagararo ,ari muremure bigaragara ufite nibura uburebure buri hagati ya 1,70 m na 1,80 m.Kuri iki cyo kuvuga ko umusore mwiza agomba kuba yujuje ubu burebure abakobwa bavuga ko ariwe uba ugaragara neza kandi ngo abakobwa benshi bakunze kuba nabo batarengeje 1,70m.

2.Umusore Wirabura: Aba benshi bemeza ko umuhungu mwiza wujuje uburanga bw’umusore abakobwa bakunda aba yirabura,bitaba ibyo akaba ari imibiri yombi afite inzobe nke idakabije kuko inzobe nyinshi ngo ibera abakobwa.

3.Ufite ibigango:kugira ibigango ni ikintu cy’ingenzi cyane kigaragaza umusore wujuje ibya ngombwa by’uburanga bwe kuko bigaragaza ko afite ubuzima,imbaraga n’amaraso ya gisore kandi iyo umuhungu agaragaza ko afite imbaraga ubona bimubereye.

4.Ufite amatuza: Abakobwa bamwe bavuga ko umusore ufite amatuza aba akoze nk’intare kandi ngo kugendana na we birabanezeza.

5.Umubiri wumutse: uburanga bw’umuhungu kandi ngo bugaragazwa no kugira umubiri wumutse kandi ubona ko ukomeye kandi ugaragaza ko ukora siporo kuko ngo hari abasore bamwe na bamwe usanga wagira ngo ni abakobwa ubarebye mu maso cyangwa uko imibiri yabo itemba amavuta n’itoto nk’iry’abakobwa.

6.Afite ubwanwa n’ubwoya: umuhungu mwiza aba afite ubwanwa bugaragara akagira uburyo bwiza bwo kubwogoshesha ariko abugira bwinshi.Ubundi akaba agira ubwoya buke ku mubiri we wose ariko cyane cyane mu gatuza no kunda kuko umuhungu ubifite byose aba ari mwiza kuko utabifite ntaho aba atandukaniye n’abakobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi bamwise umusazi kubera ibyo yakoreye amafaranga menshi yari afite(Video)

Inkuru iteye agahinda y’umukobwa waryamanye na se umubyara bahuriye mu buraya.