Hagati y’abashakanye hari ibintu byinshi bitandukana umwe muri bo akorera undi bigatuma buri munsi yumva yamuguma i ruhande mbese muri rusange urukundo hagati yabo rugahora ari rushya nk’abakireshyanya.
Ibi bibabyiza iyo ubanje kumenya imico n’imyitwarire y’umukunzi wawe ndetse byaba na ngombwa ukamenya ibyo akunda n’ibyo yanga nyuma y’ibyo byose ukagerekaho kuba inshuti y’ibikorwa bye byiza mu gihe muganira ukamumwenyurira kuko bimwereka ko unyurwa n’ibyo muganira.
N’ubwo urugo rwiza uruhabwa n’Imana, hari ibintu byinshi nawe wakora kugira uwo mwashakanye arusheho kukwiyumvamo no kutaguhararukwa. Bimwe muri byo n’ibi bikurikira:
Menya igihe cyiza cyo gukemura ibibazo by’urugo
Kubona uwo mwashakanye ugahita umutura ibibazo by’urugo bishobora gutuma aguhararukwa kuko aba yumva nimubonana nta kintu uri bumubwire uretse bya bibazo. Menya ko ibibazo bidashira maze ubanze umuganirize, umenya niba yiteguye kumva ibyo ugiye kumubwira.
Niba kandi ugiranye ikibazo n’uwo mwashakanye ujye ureka abanza atuze uburakari bushire mubone kubiganiraho.Si byiza na none ko usanganiza ibibazo uwo mwashakanye kandi ananiwe.
Tega amatwi uwo mwashakanye kandi uvuge make
Kwihutira kuvuga utaratega amatwi biri mu bintu biteza impagarara mu bashakanye ugasanga bahora bapfa ubusa bigatuma bahararukwana vuba. Itoze kujya utega amatwi uwo mwashakanye uvuge make, cyane cyane mu gihe mufite ibyo mutari kumvikanaho. Ibi bizatuma hatabaho amakimbirane hagati yanyu.
Kora utuntu duto tuzamura urukundo
Hari utuntu duto abashakanye birengagiza ariko ugasanga dufite umumaro munini mu kuzana umunezero mu bashakanye. Ni byiza kwitoza gushimira uwo mwashakanye, gusangira na we, kumwifuriza umunsi mwiza, kumwifuriza guhirwa n’akazi keza, kumusuhuza uvuye ku kazi, kumusezera mutandukanye, kumusuhuza mukangutse, kumugurira utuntu tudahenze, kumusetsa, kumukinisha udukino two kwishimisha, n’ibindi bifasha kumva munezerewe muri hamwe.
Ntukumve ko uwo mwashakanye agomba guhora ari intugane
Menya ko nta muntu ubaho udakosa kuko nawe ubwawe hari byinshi ukosamo. Guhora ubwira umukunzi wawe amakosa ye gusa ntumubwire ibyiza kuri we bizatuma ahararukwa kubana nawe. Niba yakosheje jya umubwiza umutima w’ineza kandi nanakora ibyiza na byo ubimubwire unamushimire, bizatuma akomeza kukwishimira kugeza musazanye.
Menya kubana n’abandi
Iyo ubana n’abandi neza, bahora bakuvuga neza imbere y’uwo mwashakanye bigatuma ahorana ishema ry’uko mwashakanye. Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kubana neza n’abaturanyi, abo mukorana, inshuti n’abavandimwe b’uwo mwashakanye.
Mwunganire mu byo akora
Iyo wunganira uwo mwashakanye mu mirimo ye ya buri munsi ahora yumva ko uri umuntu w’ingenzi mu buzima bwe. Bityo bigatuma ataguhararukwa.
Irinde kuba imburamukoro
Iyo udakora ngo ugaragaze inkunga yawe mu kubaka urugo, uwo mwashakanye ashobora kuguhararukwa kubera ko abona umuvunisha mu gushaka ibitunga urugo. Ni byiza gushaka icyo ukora kizamura iterambere ry’urugo.
Kunda gusenga
Nubwo uwo mubana yaba adasenga, iyo wowe usenga biramunezeza kuko bituma uba umunyangeso nziza akabigukundira. Iyo mwese musenga biba ari akarusho. Iki na cyo ni ingenzi mu mibanire y’abashakanye kuko iyo abantu basenga, ibyo twavuze hejuru byose biraborohera.
Ibuka ko umuryango unezerewe uhindukira abawugize ijuru rito maze uharanire ko uwo mwashakanye akubona nk’impano ikomeye Imana yamuhaye aho kukubona nk’ikigeragezo.