Yitwa Iggy Azalea akaba ari umuraperi w’umunya australia. Iggy Azalea, ku munsi w’ejo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto igaragaza neza ibibero bye bitera abantu kwibaza uko biraza kugenda abenshi bakekaga ko Instagram yaza kuyimusibisha.
Iyi foto Iggy Azalea akimara kuyishyira ku rubuga rwa Instagram yateje impagarara mu bafana be ndetse abenshi banatunguwe kubona hari undi muntu w’icyamamare wongeye gushyira hanze ifoto igaragaza neza imiterere y’umubiri we kuri Instagram nyuma ya Amber Rose wabikoze mu cyumweru gishize. Nubwo ibi byose bivugwa ariko abafana ba Iggy Azalea baranatunguwe cyane kuko iyi myambarire batari basanzwe bayizi kuri Iggy.
Iggy Azalea ngo ubusanzwe azwiho kwambara yikwije. Yatunguye abantu ubwo yagaragazaga ikibuno cye muri iriya foto yashyize kuri Instagram ku munsi w’ejo.