in ,

Reba amafoto agaragaza ubwiza n’umwihariko wa Monaco Cafe, Bar na Restaurant igezweho muri Kigali

Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira.

Muri Restaurant ya Monaco cafe uhasanga amafunguro ateguranye ubuhanga kandi ari ku giciro buri wese yibonamo. Bar yaho uyisangamo inzoga z’amoko yose ndetse abahasohokeye bemeza ko bigoye ko wahabaza inzoga ngo uyihabure. Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi basohoka ariko bakabura uko bajyana abana kuko aho basohokeye nta mwanya wabagenewe, Monaco cafe yakemuye iki kibazo. Abana basohokanye n’ababyeyi bafite umwanya wagenewe ‘Jungle adventure’, irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Kubakunda Imipira baba fitiye ama Tvs menshi kandi manini yo kureberaho Umupira
Wanaharebera umupira kuko baba fitiye ama Tvs menshi kandi manini yo kureberaho Umupira

Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.YEGOB yabagereyeyo ibafatira amafoto agaragaza umwihariko wa Monaco Cafe, Bar and Restaurant, ahantu ukwiye gusohokera waba uri kumwe n’inshuti zabo cyangwa abavandimwe, mukakirwa neza n’abakozi baho, mugataha mwahakunze cyane kubera ibyiza muhabonera.

Reba amafoto y’ubwiza bukerereza abagenzi burangwa muri Monaco Cafe

IMG_0711

IMG_0713

IMG_0714

IMG_0716

IMG_0717

 

Ni Ahantu hagari waba ufite ibirori bizitabirwa n'Abantu benshi bose bakisanzura
Ni Ahantu hagari waba ufite ibirori bizitabirwa n’Abantu benshi bose bakisanzura

IMG_0744

IMG_0745

Aha ni Hanze kukabaraza aho wiyicarira uri gufata akayaga ko ku Ibaraza
Aha ni Hanze kukabaraza aho wiyicarira uri gufata akayaga ko ku Ibaraza
IMG_0752
Kubakunzi b’Imigati iba ihari kandi iteguwe neza

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko kugeza ubu byifashe muri Tour du Rwanda

Ubwiza bw’ibintu Kate Bashabe atunze bwateye umukunzi we kumugabira icyo benshi bafata nk’ikigayitse