Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa yahamije ko mu gihe cya vuba hazamenyakana ibijyanye n’itangira ry’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’incuke ku batarakomorerwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y’aho bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y’itangira.
Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.
Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y’itangira ry’amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.
Yagize ati “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”
Kuri Mineduc,
Murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n'ay'incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.
— KARANGWA Sewase🇷🇼 (@KARANGWASewase) January 3, 2021