Ikipe ya Real Madrid iri mu buganiro bya nyuma n’ikipe ya Palmeiras byo gusinyisha Umukinnyi witwa Endrick Felipe Moreira de Sousa ku kayabo ka Miliyino 72 z’Amayero.
Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye bikorera i Burayi nka Marca ,Talk sport na The Sun aravuga ko ,Real Madrid yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil witwa Endrick Felipe Moreira de Sousa ariko ukiresha izina rya Endrick Felipe wavutse tariki 21 z’ukwa 07 muri 2006, akaba yari asanzwe akinira ikipe n’ubundi yo mu gihugu cya Brazil yitwa Palmeiras ikina Championa y’ikiciro cya mbere.
Uyu mwana ukiri muto akaba agiye gutangwaho akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 72 z’amayero ku myaka 5 y’amasezerano, gusa akazaza muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2024 amaze kugira imyaka 18.
Itangazo ryemeza igurwa ry’uyu mukinnyi biteganyijwe ko rirajya hanze vuba, kuko haribyo impande zombi zitari zemeranywaho neza.
Byari biteganyijwe ko Endrick amafaranga azatangwaho avuye muri Palmeiris ari miliyoni 60 z’amayero, ariko Real Madrid yongeyeho miliyoni 12 bitewe n’amakipe menshi yifuzaga uyu mukinnyi.
Andi makipe yifuje uyu mukinnyi cyane ni Paris Saint-Germain na Chelsea, ariko Endrick yahisemo kwerekeza mu ikipe ifite ibikombe 4 bya Champions League ya Real Madrid.
Ubu buryo Real Madrid iri gukoresha ngo ifatirane uyu mwana ukiri muto, bumeze neza nk’ubwo yakoresheje kugira ngo izane Vinicius muri 2017.
Endrick Felipe yagiye muri Palmeiras afite imyaka 11, mu myaka 5 ahamaze yakinnye imikino 169 atsindamo ibitego 165 ndetse kuva uyu mwaka watangira amaze gukinira Palmeiras imikino 7 atsindamo Ibitego 3.