in

Real Madrid irahabwa amahirwe yo kwamamaza Visit Rwanda

Tariki ya 01 Werurwe 2023 ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya vuba u Rwanda rugiye gusinya amasezerano y’imikoranire n’indi kipe ikomeye muri Ruhago ku Mugabane w’u Burayi. Iyi ikazahita iba ikipe ya 3 nyuma ya Arsenal na Paris Saint-Germain. Gusa, ntabwo yigeze atangaza izina ryayo.

Aya masezerano asinywa, akaba agamije kumenyekanisha u Rwanda ndetse n’Ubukerarugendo.

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (Rwanda Development Board), binyuze mu kigo kigishamikiyeho cya Rwanda Convention Bureau, batangaje ko ikipe ya Arsenal ibaye iya mbere isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire. Ibi bikaba byari bigamije kugira u Rwanda igicumbi cy’Ubukerarugendo mu Isi.

Icyo gihe, umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal, Vinai Venkatesham, kuri uri ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe, yatangaje ko Imyenda (Jersey) z’iki kipe zigurishwa buri munsi ku Isi, zikabakaba Miliyoni 35.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwasinyanye kandi amasezerano nk’aya na Paris Saint-Germain, amasezerano yiswe “Premium Partnership”.

Binyuze muri aya masezerano, Paris Saint-Germain yahise ishinga Ishuri ryigisha Ruhago mu Rwanda, iri rikaba riri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Mu gihe RDB yaramuka idasinyanye amasezerano n’indi kipe yo muri Shampiyona yo mu Bwongereza cyangwa mu Bufaransa, ni hehe handi hashoboka hakwerekezwa amaso?

Amakipe ari kunugwanugwa arimo Real Madrid na FC Barcelona zo muri Shampiyona ya Esipanye, Bayern Munchen yo mu Budage na Juventus na AC Milan zo mu Butaliyani

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatwanga tubamwaze: Ifoto ya Miss Iradukunda Elisa n’umukunzi we bari guseka hafi gukozanyaho amenyo yabaye iya mbere

Miss Iradukunda Elisa yagaragaje imbamutima ze kw’isabukuru ya Prince Kid, amubwira amagambo aryoheye amatwi