Reagan Rugaju yasengeye APR FC mbere yo kwerekeza mu Misiri none ibyo yayisabiraga mu isengesho nibyo yakorewe kuko yigishijwe isomo rya ruhago itsindwa nk’idabari.
Mbere y’uko ikipe ya APR FC ifata urugendo rwo kujya mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC, Reagan Rugaju yari yasengeye mugenzi we Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga wari igiye kujyana na APR FC.
Muri iri sengesho Reagan yaje no gusengera ikipe ya APR FC asaba Imana ko yazabagabiza Pyramids FC bakayitsinda, gusa si uko byagenze kuko Pyramids yaje kwihererana APR FC maze iyitsinda ibitego 6-1.
RUGAJU Reagan yasengeye APR FC mbere yo kwerekeza mu Misiri 🇪🇬! @Radiorwanda_RBA @aprfcofficial
Attention ⚠️: APR FC nigera mumatsinda izaba Ibaye ikipe ya mbere igeze mu matsinda ya CAF Champions League ! pic.twitter.com/f0O8ZRF4iQ
— Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) September 26, 2023