Reagan Rugaju yaciye impaka ku muntu uzatwara Ballon d’Or ku wa mbere hagati ya Lionel Messi watwaye icy’isi na Haaland wibitseho icy’amatwi.
Ubwo yari umutumirwa mu kiganiro cy’imikino cyo ku mugoroba cya BB Fm Umwezi, Reagan Rugaju yaciye impaka ku muntu uzatwara Ballon d’Or.
Abantu benshi bari guha amahirwe Haaland nyuma yo gutwara shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse agatwara na Champions League.
Reagan mu kubisobanura neza, yabanje kugaruka ku bigenderwaho batanga iki gihembo.
Mu bikorwa Haaland yakoze mu mwaka ushize bibarwa nka Current form aho bidahabwa amanota menshi gusa bifasha nyirabyo kujya muri batatu ba Ballon d’Or. Aha bareba ibikorwa by’umukinnyi mu mwaka.
Kuri Messi we, abarwa muri class of player aho ari nayo ihabwa amanota menshi mu bari bwegukane icyo gihembo. Aha bareba urwego umukinnyi ariho bagendeye ku bihe bye byatambutse.
Muri ibyo bisobanuro humvikana ko Lionel Messi ari ku ruhembe imbere ya Haaland.