Nta gihe kinini cyari gishize umunyamakuru wakoraga ’Amakuru yo hanze y’ikibuga’ kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya shampiyona y’u Rwanda kuri Televiziyo asubiye kuri RBA Lorenzo Musangampfura yirukanwe kuri Radio Tv 10 agahita yerekeza kuri RBA.
Lorenzo Musangampfura yirukanwe, nyuma y’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter asaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, amubwira ko nta cupa rye azi.
Uyu musore kuri uyu wa Gatatu yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.
Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose.
Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ’inka’ cyangwa ’ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.
Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ’rikamuca umutsi’ wo hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.
Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.
Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: “Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye.”
Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza Minisitiri Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana.
Ati: “Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”
Ko numva byakaze uwo munyamakuru c ntabwo ahembwa kuburyo yakwigurira icupa?
Nanjye nabonye uyu musore afite ikibazo cy’ikinyabupfura ….urumva yirukanywe hamwe ubwo uwamuzanye yumvaga akwiriye kujya muri RBA akitwara neza ntabwo biba byoroshye ABIGA JOURNALISM BIGE KUVUGA INKURU ZIKOMEYE MU MAGAMBO YOROHEJE BANAMENYE IMVUGO ZIGANISHA KURI RUSWA NKA ZIRIYA BAZIRINDE….yari yakoze neza intention yari nziza abinyuza mu buryo butari bwiza manner…