Rayvanny yatangaje ko yamaze gutandukana na Paula Kajala bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ibi yabivuze ubwo yari mu gitaramo cyabereye ka Sumbawanga avuga ko yahaye umutima we amahoro agatandukana na Paula umwana wa Kajala Farida.
Avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite kandi agira inama abafana be yo kutaba imbata y’urukundo.
Ati:”Ntuzigere na rimwe wemera kuba imbata y’urukundo, narekeye aho kuremereza umutima wanjye muha amahoro ntandukana na Paula.”
Paula na Rayvanny batandukanye nyuma y’igihe bari muri rukundo, Paula akaba ari umwana wa Kajala Farida umukunzi wa Harmonize.