Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yongeye gutwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ibi yabigezeho mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 urangira, kuko hasigaye imikino ibiri. Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 2-1, ikagera ku manota 53, ikarusha Indahangarwa WFC ya kabiri amanota icyenda.
Umutoza Rwaka Claude yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo gutwara iki gikombe, avuga ko byari urugendo rutoroshye. Yashimiye abakinnyi, ubuyobozi, ndetse n’abafana bagiye babashyigikira. Yagize ati: “Byari ibihe bikomeye, ariko twabigezeho kubera imbaraga z’abakinnyi n’inkunga y’ubuyobozi n’abafana. Twasabwaga gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo dutware igikombe, kandi twabigezeho.”
Nyuma yo kwegukana Shampiyona, ikipe igiye gutegura imikino mpuzamahanga cyane cyane Champions League ihereye kuri CECAFA. Rwaka Claude yavuze ko ubushize Rayon Sports WFC yasohokeye u Rwanda bwa mbere ariko ntiyitwara neza, bityo ubu bagiye gukosora amakosa no kwitegura bihagije kugira ngo bazagire umusaruro mwiza.
Iki gikombe cya Shampiyona ni icya kabiri Rayon Sports WFC itwaye kuva yagera mu Cyiciro cya Mbere umwaka ushize. Uretse Shampiyona, iyi kipe iheruka no kwegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025. Ubu ifite amahirwe menshi yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa ¼.
Ikipe ya Rayon Sports WFC irakataje mu gutsinda, ikaba ifite intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga. Abakunzi b’iyi kipe bafite ikizere ko izagera kure muri Champions League y’Afurika, ikazana ishema ku mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.